1 IKIZA RY URUBANZA URUKIKO RW UBUCURUZI RWA MUSANZE RURI KU CYICARO CYARWO I MUSANZE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z UBUCURUZI RWAKIJIJE URU RUBANZA NONE KUWA 07/02/2014 MU RWEGO RWA MBERE KU BURYO BUKURIKIRA : HABURANA : UREGA : SOCIETE RWANDAISE D ASSURANCES GENERALES Ltd ( SORAS A.G.Ldt) nkuko yanditswe kuwa 29/06/250010 muri RDB nomero 102067082 UREGWA : Entreprise ECOMERU ibarizwa mu Mudugudu wa Gikwege, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y Amajyaruguru. IKIREGERWA: -Gusubiza SORAS Assurances Générales Ltd 23.013.800 Frws ya IKIZA RY URUBANZA yishyuye Akarere ka Musanze -Kwishyura 2.000.000 Frw y ikurikiranarubanza na 1.000.000 Frw y igihembo cy Avoka -Kwishyura amagarama y urubanza Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Republika y U Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu. Rushingiye ku Itegeko-Ngenga N 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere, imikorere n ububasha by Inkiko nkuko ryahinduwe n itegeko-ngenga N 02/2013/ OL ryo kuwa 16/06/2013 cyane cyane ingingo ya 1 n iya 36. Rushingiye ku Itegeko-Ngenga N Itegeko-Ngenga N 06/2012/OL ryo kuwa 14/09/2012 rigena imiterere, imikorere n ububasha by Inkiko z Ubucuruzi cyane
2 cyane ingingo ya 2 n iya 3. I.IMITERERE Y URUBANZA [1] Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd ( SORAS A.G.Ltd) ivuga ko Entreprise ECOMERU imaze gutsindira isoko ryo kubaka imiyoboro y amazi y imvura no gusana ahangiritse ku mihanda y Umujyi wa Musanze, yayigannye iyisaba ubwishingizi bwemeza ko izakora iryo soko neza. Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd ivuga kandi ko yiyemeje kwishyura Akarere ka Musanze 23.013.800 Frw igihe Entreprise ECOMERU izaba itakoze isoko nkuko bikwiye, ikabikora nta mpaka ikibisabwa bwa mbere n Akarere ka Musanze nkuko bigaragazwa na Garantie de bonne execution 010/792/1/001756/2010 yo kuwa 12/04/2010. [2] Yashoje ivuga ko Entreprise ECOMERU itakoze iyo mirimo neza bigatuma yishyura Akarere ka Musanze ayo 23.013.800 Frw akaba ariyo mpamvu nayo yatanze ikirego isaba Entreprise ECOMERU kuyisubiza ayo mafaranga ikanahabwa indishyi zakuruwe n urubanza. Muri uru rubanza urukiko ruhamagariwe gusuzuma ibibazo bikurikira: Ese 23.013.800 Frw yasubizwa Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd? Indishyi zasabwe n impande zombi zatangwa? II. ISESENGURA RY IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1. Kubirebana nuko Société Rwandaise d Assurances Générales yasubizwa 23.013.800 Frw yishyuye Akarere ka Musanze [3] Mu gusobanura ikirego Me Ruzindana Ignace avuga ibikubiye mu myanzuro bihagije. Mu myanzuro ye avuga ko kugira ngo Entreprise ECOMERU itangire gukora isoko ryo kubaka imiyoboro y amazi y imvura no gusana ahangiritse ku mihanda y Umujyi wa Musanze yasabye Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd ahagarariye kwishingira iryo soko maze nayo irabyemera nkuko bigaragagazwa na garantie de bonne exécution yo kuwa 12/04/2010. Yakomeje avuga ko muri ubwo bwishingizi, Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd
3 yemeye ko mu gihe Entreprise ECOMERU itazakora iryo soko neza izishyura Akarere ka Musanze 23.013.800 Frw nta mpaka ikibisabwa bwa mbere [4] Muri iyo myanzuro Me Ruzindana Ignace avuga kandi ko kuwa 13/03/2010 Akarere ka Musanze kandikiye Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd kayimenyesha ko Entreprise ECOMERU yananiwe kurangiza neza iryo soko kanayisaba kukishyura 23.013.800 Frw yishingiye. Asoza avuga ko Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd yahise yubahiriza ibyo garantie de bonne exécution iteganya maze yishyura Akarere ka Musanze ikoresheje sheki N 00345325 y Agaseke Bank na bordereau de remise chèques et titres valant espèces N 043035 bityo ko ariyo mpamvu isaba Entreprise ECOMERU kuyisubiza ayo mafaranga ishingiye ku ngingo ya 567-568 CCLIII na 64 y itegeko N 45/2011 [5] Mu kwiregura Hanezerwabake Christophe avuga ko Entreprise ECOMERU ahagarariye itasubiza urega ayo 23.013.800 Frw kuko mu kwishyura yagendeye ku masezerano atakiriho, ko ayo masezerano yarangiye kuwa 11/10/2010. Yakomeje avuga ko iyo garantie de bonne exécution itareba Entreprise ECOMERU kuko itayisinyeho bityo ko itaryozwa ibiyikomokaho [6] Me Rukarishya Philémon nawe uhagarariye Entreprise ECOMERU avuga ko kuba imirimo itararangiye byatewe n amakosa y Akarere ka Musanze kakoze inyigo nabi kandi ko ibyo kabyiyemereye muri raporo y agateganyo yo kuwa 03/08/2010. Yakomeje avuga ko umushinga amasezerano ya mbere yari ashingiyeho arinayo Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd yishingiye wizwe nabi ukarangira hagakorwa umushinga wa kabiri kandi ko garantie de bonne exécution yabaye hagati y Akarere na SORAS bityo ko itareba ECOMERU [7] Me Rukarishya Philémon nanone avuga ko icyari kugaragaza ko imirimo itakozwe neza ari raporo yagombaga gukorwa na ECOBAGEC ikurikije ingingo ya 108 y itegeko N 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 ryerekeye amasoko ya Leta, ko rero Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd itagombaga kwishyura itabonye iyo raporo kandi ECOMERU yarayandikiye iyibuza kwishyura. Yashoje
4 avuga ko ingingo ya 567-568 CCLIII zidahuye n iki kibazo kuko nta masezerano SORAS yari igifitanye na ECOMERU [8] Me Ruzindana Ignace avuga ko amasezerano ari hagati y Akarere ka Musanze na Entreprise ECOMERU yagombaga kumara amezi 6 kandi ariyo SORAS yishingiye bityo ko yishyuye kuko ayo masezerano atubahirijwe kandi ko bene ubwo bwishingizi buteganywa n ingingo ya 75 y itegeko N 12/2007 bukaba bwarasabwe na Entreprise ECOMERU nkuko iyo ngingo ibiteganya. Yakomeje avuga ko icyo ECOMERU yasinyanye na SORAS ari contrat d assurance kandi ko kugira ngo hatangwe garantie de bonne exécution hagomba kubanza kuba contrat d assurance hagati y umwishingizi n uwatsindiye isoko. [9] Me Ruzindana Ignace avuga kandi ko garantie de bonne exécution igira agaciro k iminsi 30 nyuma y uko isoko ryakirwa burundu (réception definitive), ko rero kugez uyu munsi Entreprise ECOMERU itigeze imenyesha SORAS ko isoko yishingiye ryakiriwe burundu bityo akaba ntaho yari guhera yanga kwishyura Akarere ndetse ko n ingingo ya 4 y amasezerano y ubwishingizi bagiranye Na ECOMERU ibemerera gusaba gusubizwa ayo mafaranga n iya 78 y itegeko N 12/2007 ikaba ibemerera guhita bishyura [10] Me Rukarishya Philémon avuga ko ECOMERU yamenyesheje SORAS réception definfitive mu ibaruwa yayandikiye kuwa 25/03/2013 inamenyesha Akarere ka Musanze amafaranga kayisigayemo. Yakomeje avuga ko SORAS yarikwishyura ari uko yarezwe nkuko biteganywa n ingingo ya 108 y itegeko N 12/2007. [11] Hanezerwabake Christophe avuga ko Me Rukarishya yibeshye, ko nta réception definitive yabayeho ahubwo ko icyabayeho ari réception provisoire. Yashoje avuga garantie de bonne exécution SORAS yatanzeho ikimenyetso idasa n izo isanzwe itanga, abajijwe uwayigejeje mu Karere avuga ko yagombaga kugezwayo na ECOMERU ariko ko atazi umukozi wayo wayihagajeje, abajijwe niba ECOMERU yarashoboraga gusinyira isoko idafite garantie de bonne exécution avuga bidashoboka ariko ko n ubwo yatanzwe n umukozi wa
5 ECOMERU we atari azi ibikubiyemo bityo ko azashyikiriza urukiko izindi garantie de bonne exécution kugira ngo rureba uko ziba zimeze [12] Ingingo ya 75 y itegeko N 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta ivuga ko iteganya ko ingwate yo kurangiza isoko neza igomba gutangwa n uwegukanye isoko mbere yo gushyira umukono ku masezerano y isoko. Hakurikijwe ibivugwa muri iyi ngingo ntaho Entreprise ECOMERU yahera ihakana uruhare rwayo muri garantie de bonne exécution yahawe Akarere ka Musanze kuko ariyo yari ikeneye kuyitanga kugira ngo itangire gukora isoko yatsindiye. Byongeye kandi iburana yemeye ko iyo garantie de bonne exécution yagejejwe mu Karere ka Musanze n umukozi wayo [13] Nanone ingingo ya 78 y iryo tegeko iteganya ko Ikigo cy imari cyemewe n amategeko gisubiza Urwego rutanga isoko ingwate yose y ubwishingizi bwo kurangiza isoko mu minsi icumi (10) y akazi uhereye igihe urwandiko rubisaba rwakiriwe kitabikora kikishyura rimwe ku ijana (1%) kuri buri munsi w ubukererwe. Iyi ngingo nayo igaragaza ko ntaho Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd (SORAS A.G Ltd) yari guhera yanga kwishyura 23.013.800 Frw Akarere ka Musanze mu gihe kari kabisabye. Ibyo kandi bishyigikirwa n ibivugwa muri garantie de bonne exécution ko iyo Société izishyura nta mpaka ikibisabwa n Akarere ka Musanze mu gihe kazaba kayimenyesheje ko Entreprise ECOMERU itakoze isoko neza [14] Ingingo ya 4 y amasezerano y ubwishingizi yabaye hagati y icyahoze ari SORAS S.A ubu yabaye Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd na ECOMERU iteganya ko umwishingizi (SORAS) azakurikirana uwishingiwe (ECOMERU) mu mwanya w uwatanze isoko mu gihe azaba yishyuye ( babivuze batya: le débiteur principal reste l assuré lui-même. L assureur est donc subrogé de plein droit dans le droits et action du maître de l ouvrage contre le souscripteur, à concurrence du montant qu il aura payé en exécution de la garantie caution de bonne fin). Iyi ngingo nayo igaragaza ko Entreprise ECOMERU izi ibikubiye muri garantie caution de bonne de fin ou de bonne exécution kuko itari kwemerera umwishingizi wayo kuzayikurikiranaho ibyo itazi
6 [15] Nanone igika cya nyuma cya garantie de bonne exécution kivuga ko ifite agaciro kugeza ku munsi wa 30 isoko ryishingiwe ryakiriwe burundu (réception definitive). Kuba rero Entreprise ECOMERU ivuga ko nta gaciro yari igifite kuko amasezerano y isoko ryari ryishingiwe yari yararangiye nta shingiro bifite kuko nkuko nayo yabyemeje nta réception definitive yabayeho ngo urega ayimenyeshwe hanyuma abe yarabirenzeho yishyure Akarere ka Musanze [16] Rushingiye rero ku bisobanuro byatanzwe hejuru mu [12-15], ku ngingo ya 64 y itegeko N 45/2011 ivuga ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye n iya 568 yo muri icyo gitabo ivuga ko umwishingire wishyuye umwenda asimbura ugomba kwishyurwa mu burenganzira bwose yari afite k ugomba kwishyura urukiko rusanze Entreprise ECOMERU igomba gusubiza Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd (SORAS A.G. Ltd) 23.013.800 Frw yishyuye Akarere ka Musanze nkuko bigaragazwa na sheki N 00345325 na bordereau de remise chèques et titres valant espèces N 043035 kuko yayishyuye ako Karere yubahiriza ubwumvikane bagiranye. Kuba Entreprise ECOMERU ivuga ko Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd yakoze ikosa ryo kwishyura itarezwe nkuko biteganywa n ingingo ya 567 yo mu gitabo cya gatatu cy urwunge rw amategeko mbonezamubano bikaba bitahabwa agaciro kuko amasezerano bagiranye ari itegeko hagati yabo kandi nkuko byasobanuwe hejuru mu [13] garantie de bonne exécution iteganya ko Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd izishyura nta mpaka ikibisabwa n Akarere ka Musanze. Ibyo ingingo ya 64 y itegeko N 45/2011 iteganya by uko amasezerano ari itegeko hagati y abayagiranye bishimangirwa n umuhanga mu mategeko Laurent AYNES, Professeur à l Université de Paris, Cahier du Conseil Constitutionnel N 17, Mars 2005 aho yasobanuye ku murongo wa internet www.conseil constitutionnel.fr uburyo amasezerano ari itegeko rifite imbaraga zidasanzwe ku bayagiranye agira ati : «Entre les parties, la force du contrat est extrêmement rigoureuse, le contrat en effet est pour les parties une véritable loi à laquelle les parties ne peuvent déroger» ndetse n ingingo ya 1134 igika cya 1 y igitabo cy amategeko mbonezamubano cya Bafaransa (Code Civil Français) ishimangira igitekerezo cy umushingamategeko wacu aho iteganya ko amasezerano ari itegeko hagati y abayagiranye ( les conventions légalement
7 Formées tiennent lieu de loi à ceux qui les ont faites». 2. Kubirebana n indishyi zasabwe [17] Mu myanzuro ye, Me Ruzindana Ignace yasabiye Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd indishyi zingana na 2.000.000 Frw y ikurikirana rubanza na 1.000.000 Fwr y igihembo cy Avoka [18] Mu kwiregura, Me Rukarishya Philemon avuga ko ikirego cya Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd nta shingiro gifite ahubwo ko ariyo yaha Entreprise ECOMERU ahagarariye 1.000.000 Frw y igihembo cy Avoka na 2.000.000 Frw y indishyi z akababaro n ikurikirana rubanza [19] Urukiko rushingiye ku ya 567 imaze kuvugwa haruguru igika cyayo cya gatatu itegenya ko umwishingire wishyuye ashobora kuregera indishyi bibaye ngomba ku ngingo ya 258 yo mu gitabo cya gatatu cy urwunge rw amategeko mbonezamubano ivuga ko igikorwa cyose cy umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse rusanze Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd (SORAS A.G. Ltd) igomba guhabwa indishyi kuko yashowe mu manza ikanahemba uwayihagarariye ariko 3.000.000 Frw isaba n ikirenga, cyane ko itasobanuye uburyo yakoresheje 2.000.000 Frw yose ikurikirana urubanza ikaba itaratanze ikimenyetso cy ingano y igihembo yumvikanye n avoka, mu bushishozi bw urukiko rero ruyigeneye 600.000 Frw y indishyi naho Entreprise ECOMERU nta ndishyi yahabwa kuko itashoboye kugaragaza ikosa urega yayikoreye ryatuma acibwa izicibwa III. Icyemezo cy urukiko [20] Rwemeje kwakira ikirego cya Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd ( SORAS A.G. Ltd) kandi ko gifite ishingiro [21] Rwemeje ko Entreprise ECOMERU isubiza Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd (SORAS A.G. Ltd) 23.013.800 Frws n uko iyiha 600.000 Frw y indishyi.
8 [22] Rutegetse Entreprise ECOMERU gusubiza Société Rwandaise d Assurances Générales Ltd (SORAS A.G. Ltd) 23.013.800 Frw no kuyiha 600.000 Frw y indishyi Nuko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none kuwa 07/02/2014 urukiko rugizwe na KANYAMIBWA Christine (umucamanza) afashijwe na UWIZERA Zéno (umwanditsi) Sé Sé KANYAMIBWA Christine UWIZERA Zéno PEREZIDA UMWANDITSI